Ubutabera ndengamipaka :

Ubudahangarwa :

Abakuru b'ibihugu n'abadiplomate bafite ubudahangarwa iyo bari mu mirimo yabo.

Icyakora muri iki gihe, ibihugu bimwe na bimwe byatangiye kutubahiriza iri hame hifashishijwe Inkiko zishyirwaho n'ibyo bihugu kandi zigacira imanza gusa abategetsi bo mu bihugu bikennye.

Ikurikiranwa rya Leta Leta ibazwa igikorwa yagizemo uruhare iyo giteye indi Leta guhura n'icyizazane cyangwa igikomere .

Icyo gikorwa gishobora kuba cyakozwe n'inzego za Leta ubwazo cyangwa se Abakozi bayo.

Leta ntibazwa ibikorwa byakozwe n'abenegihugu batari mu kazi yabashinze.

Leta kandi ishobora kubazwa ibikubiye mu itegeko ryashyizweho n'Inteko yayo Ishinga Amategeko iyo rinyuranya n'ibiteganywa mu masezerano mpuzamahanga iyo Leta yashyizeho umukono.

Intambara mu bubanyi n'amahanga Mu mateka y'imibanire y'ibihugu, habaho buri gihe ibintu bibiri : ubwumvikane/amahoro n'intambara. Intambara iremewe iyo igihugu kiyikoze cyitabara cyangwa gikumira uguterwa kwacyo cyangwa kigamije kurengera ubuzima bw'abenegihugu bacyo.

Ubu burenganzira nibwo bwakoreshejwe na Israyeli mu myaka ya 1970-1980 itera inkambi z'Abanyepalestina muri Libani.

Ni nabwo bwatanzwe nk'impamvu yatumye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zitera Afghanistan ku itariki 20 Kanama 1998.

Icyakora, irindi hame ryemewe na LONI rifitanye isano n'iri ngiri nuko iyo habaye intambara cyangwa se iyo hari ibimenyetso ko intambara ishobora kuba yaba, impande zose zirebwa n'icyo kibazo zisabwa gukora ibishoboka ngo zikemure amakimbirane mu mahoro binyuze mu nzira y'imishyikirano. Ariko haba ubwo ibyo binanirana bikageza ku ntambara.

Niyo mpamvu ibihugu byemeranyijwe ku mategeko mpuzamahanga akoreshwa mu bihe by'intambara (amasezerano ya GENEVE yo ku wa 12/8/1949 n'inyongera zayo zo ku wa 7/6/1977).

Ubutabera ndengamipaka :

Mu buryo bwo gukurikirana abanyabyaha bakoze ibyaha bikomeye bagahungira mu mahanga, ibihugu byemera ko abo bantu bagomba gukurikiranwa hakurikijwe icyitwa UBUBASHA NDENGAMIPAKA. Ibihugu byemeranya ko gukurikirana abanyabyaha bishobora gukorwa ku buryo 2 : gucirwa imanza aho bahungiye cyangwa kwoherezwa mu gihugu bakoreyemo ibyaha .

Ibihugu bimwe nk'Ububiligi byashyize iryo hame mu mategeko yabyo.

Ubwo bubasha bwakoreshejwe nabi na bamwe mu banyamahanga bashakaga gukurikirana bamwe mu bakuru b'ibihugu kandi ibyo bitemewe. Byatumye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zishyira igitutu ku Bubiligi, bituma bugabanya imiterere y'ubwo bubasha buhindura itegeko buteganya ko hazakurikiranwa gusa umuntu utuye ku butaka bw'Ububiligi.

Espaniya nayo yatewe igitutu n'Ubushinwa bituma mu ntangiriro z'uyu mwaka ihindura itegeko ryayo yari yashingiyeho itanga ibirego muri 2008 ku bayobozi bakuru b'u Rwanda bagera kuri 40. Kuva aho Ubushinwa buhagurukiye, Espaniya yahise ivanaho iryo tegeko.

Ibi byaturutse ku kirego cyari cyakiriwe n'umucamanza wo muri Espaniya kireba Jiang Zemin wabaye Perezida w'Ubushinwa hagati ya 1993-2003 na Li Peng wabaye Minisitiri w'Intebe hagati ya 1988 na 1998.

Uwo mucamanza yabaregaga icyaha cya Jenoside, iyicarubozo n'ibyaha byibasiye inyoko muntu yavugaga ko bakoreye abo mu bwoko bw'AbaTibetains mu myaka ya 1980-1990. Ikirego cyari cyatanzwe n'Umumonaki w'umu Tibetain ufite ubwenegihugu bwa Espaniya.

Uru rugero rumwe rurerekana ko mu rwego mpuzamahanga, ubuhangange bw'igihugu bugira imbaraga kurusha amategeko yonyine.

Umugani w'ikinyarwanda ubivuga neza ko "Ufite Inkwi arya Ibihiye".

Source : ......